Print

Ronaldinho yeretswe urukundo rudasanzwe n’imfungwa bafunganwe muri Paraguay zamuteguriye Keke idasanzwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2020 Yasuwe: 4807

Ronaldinho wakoze benshi ku mutima kubera ubuhanga bwe bwo gucenga yari afite,yakiriwe neza n’imfungwa zo muri gereza arimo muri Paraguay,zamuhaye icyubahiro gihambaye ndetse zimusaba ko azisinyira ku myenda no ku mpapuro.

Ronaldinho yifatanyije n’izi mfungwa mu gikombe cyateguwe na gereza cy’umupira w’amaguru aho mu ikipe y’abakinnyi 5 yarimo batwaye igikombe btsinze ikipe bahuriye ku mukino wa nyuma ibitego 11-2,atsinda 5 ndetse atanga imipira yavuyemo ibitego 6.

Ronaldinho na bagenzi be bahawe igihembo cyo gutekerwa ibiro 16 by’ingurube,barayirya karahava.

The Sun iravuga ko kuri uyu wa 21 Werurwe 2020,ubwo Ronaldinho yizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 40 muri gereza yo muri Paraguay, yokerejwe inyama yihariye n’imfungwa bari kumwe ndetse zinamukoreshereza Keke nziza cyane.

Umwe mu bantu bakurikiranira hafi Ronaldinho yabwiye ESPN ati “Ntabwo yacuranga igikoresho cya muzika imbere ariko ndabizi neza ko azasohoka afite indirimbo nyinshi.

Akina umupira buri munsi kandi yigisha imfungwa amwe mu bayeri yo gucenga.Kuva ku munsi wa mbere yashatse uburyo yisanga mu mfungwa zose kandi nta gihe byamutwaye ngo abigereho.N’icyitegererezo kuri bamwe mu mfungwa ndetse bamusabye ko abasinyira ku ngofero,amashati no ku myenda yabo.”


Ronaldinho na murumuna we, Roberto Assis, bafatiwe muri Paraguay mu ntangiriro z’uku kwezi bafite pasiporo z’impimbano zo muri icyo gihugu,bahita bajyanwa muri gereza aho bashobora gufungwa amezi 6.

Ronaldinho Yakiniye amakipe atandukanye arimo PSG,Barcelona,AC Milan n’andi y’iwabo muri Brazil nka Atlético Mineiro, Flamengo na Fluminense n’ikipe y’igihugu.