Print

Migi na Kagere Meddie babwiwe ko bashobora kutazasubira muri Tanzania

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2020 Yasuwe: 3338

Ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania, cyavuze ko Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF),Wallace Karia, yamaze gutangaza ko aba bakinnyi batozoroherwa no gusubira muri iki gihugu, kuko batari bemerewe gusohoka ngo bajye mu bihugu byagezemo Coronavirus.

Yagize ati “Twibukije abayobozi b’amakipe ko nta kiruhuko twatanze, kuko hari amakuru numvise ko bamwe baba hari abakinnyi bagiye guha uruhushya ngo babe bisubiriye mu bihugu bakomokamo ikintu gitandukanye na gahunda za Leta.

“Nibabareka bakagenda turahita tubwira ubuyobozi ntibuzabemerere kugaruka mu gihugu no mu gihe iminsi 30 twihaye izaba ishize kuko ntawamenya uko bazaba bahagaze”.

“Ntabwo ukwezi kumwe konyine ariko tugomba kumara twirinze cyane, ahubwo ni uko kugira ngo iyo Virus idakomeza gukwirakwira bityo tukaba twakongera tukikorera ibikorwa byacu nk’uko bisanzwe, bityo kurekura abantu bakajya mu bihugu byabo hanyuma bakazagaruka tutazi ingamba ibyo bihugu byafashe bishobora kurangira batwanduje, bityo ntabwo byashoboka kuko byaba bisa nk’aho turi kwikinisha”.

Migi na Kagere bageze mu Rwanda muri iki cyumweru nyuma y’aho shampiyona ya Tanzania isubitswe ku munsi wa 29 kubera Coronavirus.

Mu gihugu cya Tanzaniya hamaze kugera Coronavirus,ndetse kuri ubu umubare w’abayanduye wageze kuri 12 .