Print

Umutoza Mikel Arteta yakize Coronavirus ahita ahabwa gahunda y’akazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2020 Yasuwe: 2241

Kuwa 13 Werurwe 2020,nibwo byamenyekanye ko uyu mutoza yanduye Coronavirus ahita ajyanwa kwitabwaho ndetse no gushyirwa mu kato kugira ngo atanduza abandi.

Ubuyobozi bwa Arsenal bwabwiye abakinnyi ko nubwo iminsi 14 bahawe yo kujya mu kato yarangiye,bakwiriye kuguma mu rugo ntibahite baza mu myitozo.

Ubutumwa Arsenal yashyize hanze bugira buti “Ikipe yacu y’abagabo yagombaga kugaruka mu myitozo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’iminsi 14 y’akato bahawe nyuma y’aho umutoza Arteta yanduye Coronavirus.

Bitewe nuko ibintu bihagaze ubu,ntabwo bikwiriye gusaba abakinnyi kugaruka ku kazi muri ibi bihe bibi gusa abakinnyi b’ikipe yacu y’abagabo n’abagore n’abo mu ishuri bameze neza mu ngo zabo.Mugume mu ngo zanyu murinde ubuzima bwanyu.”

Ibibuga by’imyitozo bya Arsenal byongeye gufungurwa nyuma yo gufungwa kubera Coronavirus aho hari amakuru ko shampiyona ishobora kuzasubukurwa kuwa 01 Kamena uyu mwaka.


Abakinnyi ba Arsenal bongerewe igihe cyo kuguma mu ngo zabo