Print

Rayon Sports igiye gusinyana amasezerano y’imikoranire na Airtel azamara imyaka 5

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2020 Yasuwe: 2611

Mu kiganiro yagiranye na Radio na TV10 uyu munsi,Perezida Sadate yemeje ko kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Werurwe 2020 arasinya amasezerano y’imikoranire na Airtel hanyuma ayoherereze iki kigo kiyasinye cyane ko ngo izi nzego zombi zitahura imbona nkubone kubera Coronavirus.

Munyakazi yagize ati “Uyu munsi turasinyana amasezerano y’imyaka 5 na Airtel azajya avugururwa buri mwaka.Ngiye kujya ku biro aho nkorera nyasinye hanyuma nkore scan nyoherereze Airtel nayo iyasinye,ubwo turashyira hanze itangazo rigenewe abanyamakuru.Tuzashaka umwanya wo kumurikira abantu ayo masezerano,icyorezo nigihagarara.”

Amakuru aravuga ko aya masezerano y’imikoranire azajya aha Rayon Sports miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi mu buryo buhoraho,angana na miliyoni 48 mu gihe cy’umwaka.

Perezida Sadate avuga ko bazambara iki kigo ku kaboko k’iburyo ku mwambaro ikipe ikoresha mu marushanwa, bakanayambara ku myambaro y’imyitozo.

Muri Kamena 2018 nibwo Rayon Sports na Airtel bagiranye amasezerano y’ubufatanye yagombaga kumara amezi atandatu yo gushyiraho ipaki zihariye zitiriwe Rayon Sports, umuntu uziguze hakagira amafaranga ashyikirizwa iyi kipe.

Hashyizweho iyitwa ‘Rayon Pack’ yinjirije Rayon Sports agera kuri miliyoni 4 Frw nk’uko Munyakazi Sadate, yabitangarije Radio 10.

Ku byerekeranye n’umuterankunga mukuru w’ikipe SKOL,Munyakazi yavuze ko umubano wabo utameze neza ndetse bahaye uru ruganda igihe ntarengwa cyo kuba bumvikanye amasezerano bitaba ibyo bagatandukana.