Print

Perezida Magufuli yasabye abakirisitu gushaka umuti nyawo wa Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 24 March 2020 Yasuwe: 1874

Perezida Magufuli yabwiye abitabiriye iyo Misa ko Coronavirus idakwiye kuba intandaro yo kwibagirwa Imana, bityo ahamagarira abakristu n’abizera bo mu yandi madini gusaba Imana kubarinda kiriya cyorezo, aho kureka ngo Satani ategeke.

Uyu mukuru w’igihugu cya Tanzania kandi yanenze imyitwarire ya bamwe mu bantu bagira urwenya Coronavirus cyangwa bagatera ubwoba abaturage, binyuze mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. asaba abaturage gukomeza akazi kabo, mu gihe Isi ikomeje kurwana n’uko kiriya cyorezo cyahagarara. Perezida Magufuli yagize ati:“Ntimugatinye kujya mu nsengero cyangwa mu misigiti kubera Coronavirus.

“Ndasengera abavandimwe b’Abakristu n’Abanya-Tanzania bo mu madini yose. Iki ni cyo gihe cyiza cyo kwiringira Imana kuruta ikindi gihe cyose, gukomeza gukora no gukomeza kubaka ubukungu bwacu, ntidushobora kwiyegurira indwara ya Corona ngo tunanirwe kwiringira Imana kandi tunanirwa gukomeza ubukungu bwacu.”

Perezida Magufuli yanashimiye abayobozi b’amadini kuba barifatanije na Guverinoma mu gukangurira abaturage gufata ingamba zo kwirinda Coronavirus, ahamagarira abayobozi gukomeza gusengera Tanzania kugira ngo Imana iyirinde kiriya cyorezo.

Perezida Dr John Pombe Magufuli yahamagariye abaturage b’igihugu cye gukomeza kujya mu nsengero, mu gihe ibihugu bituranye na Tanzania byo byamaze kuzifunga kubera icyorezo cya Virusi ya Corona.

Ku ikubitiro u Rwanda ni rwo rwafashe icyemezo cyo kuba rufunze insengero n’imisigiti, nyuma iki cyemezo gishyirwa mu bikorwa no mu bihugu bya Kenya na Uganda.

Imibare igaragaza ko Tanzania ifite abantu 12 banduye icyorezo cya Coronavirus mu gihe ku Mugabane wa Afurika abacyanduye ari 1386.