Print

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda babaye 40…Habonetse bane kuri uyu wa kabiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 March 2020 Yasuwe: 3115

Aba barwayi ba COVID-19 bagaragaye uyu munsi,barimo 2 baturutse I Dubai,umwe waturutse I Bruxelles mu Bubiligi ndetse n’umwe wahuye n’uwanduye iki cyorezo mu Rwanda aramwanduza.

Ku munsi w’ejo nibwo habonetse umubare munini w’abanduye COVID -19 kuva yagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020,kuko habonetse abantu 17 biyongereye kuri 19 bari babonetse mu minsi yari yabanje.

MINISANTE iratangaza ko abarwayi bose uko ari 40 bari kwitabwaho kandi bameze neza ndetse ngo abambere bashobora gusezererwa mu minsi iri imbere.

MINISANTE irasaba kandi Abanyarwanda gukomeza kwitwararika bakaraba intoki no guhama mu rugo mu rwego rwo kwirinda no gukwirakwiza iyi ndwara.


Comments

Philippe 25 March 2020

Muzajye muturebera ko nt’abanyarwanda bakura mutundi turere bayanduye batari abari mukato gusa.
Byajya bidufasha kumenya nuburyo abatuye hirya no hino mu gihugu tubyitwaramo .
Murakoze Ku kazi keza muba mwakoze


Irabizi 25 March 2020

Imana niture ngere kuko irihejuru yabyose idukize icyorezo