Print

Inama yagombaga kwiga ku mubano w’u Rwanda na Uganda yasubitswe kubera Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2020 Yasuwe: 1542

Iyi nama yagombaga kuba nyuma y’iminsi 45 uhereye ku iheruka kubera I Gatuna/Katuna yahuje abakuru b’ibihugu,yasubitswe kubera Coronavirus.

Ibi biganiro byari biteganyijwe gusubukurwa mu minsi 45 nk’uko byari byaremejwe mu nama iheruka yabereye ku mupaka wa Gatuna tariki 21 Gashyantare 2020 ubu ntabwo bikibaye bitewe n’uko ibihugu byombi byugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyamaze kubigeramo byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye KT Press ko kubera ibihugu byombi bihangayikishijwe no kurwanya iki cyorezo, inama zose zagombaga kuba zabaye zisubitswe.

Yagize Ati “Inama zose zasubitswe kubera Coronavirus ariko twagiriye inama Uganda kubyaza inyungu aya mahirwe igakomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna.”

Ubu imipaka y’ibihugu byombi irafunzwe nyuma y’uko hagaragaye iki cyorezo kandi urujya n’uruza kimwe n’ibikorwa bihuza abantu benshi byose byarahagaritswe.