Abo Bashinwa ni Huang Haiguiang, Li Chaochyan, Qin Shening, Liang Xinging na Huang Wei. Bafatanyije icyaha n’umugore witwa Swabu Nansuna n’umugabo we, Abdu Matovu wari utwaye imodoka yabafashije gutoroka.
Ni ibyemejwe n’Umuvigizi w’Ishami rishinzwe Iperereza ku Byaha, Charles Twine, wavuze ko n’iyo bariya Bashinwa batabasangamo Coronavirusi bagomba guhanwa n’amategeko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Joyce Kaducu, ku cyumweru yari yabwiye The Independent ko Bariya bantu bagombaga kugezwa imbere y’urukiko rukuru rwa Nakawa muri uku kwezi kwa Werurwe. Kaducu asobanura icyaha bakoze yagize ati:
“Abashinwa batandatu bafatiwe muri Zombo bivanye mu kato iminsi 14 itaragera, bagaruwe i Kampala uyu munsi. Bazaburanishirizwa i Nakawa.”
Umuvugizi w’urwego wa CID, Charles Twine, yavuze ko babanje kohereza amaraso ya bariya Bashinwa kuri laboratwari y’igihugu ngo barebe niba baranduye Coronavirus, bakaba bategereje ibisubizo bya Minisiteri y’ubuzima mbere yo kubashyikiriza ubutabera.
Twine yavuze ko basanze ari ngombwa kugumisha bariya bantu mu kato mbere yo kubajyana ahantu hahurira abantu benshi nko mu rukiko.
Bariya Bashinwa n’abo bafatanwe bashinjwa gucika akato bari bashyizwemo ku wa 19 Werurwe muri Kibuli Hotel Africa i Kampala, batarangije iminsi 14 amategeko ateganya.
Ikirego cyatanzwe na Leta ya Uganda kivuga ko bacitse akato mu buryo butemewe n’amategeko, nyamara bazi neza ko ibyo bakoze bishobora gukwirakwiza indwara yandura ifite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.
Abo Bashinwa bacitse nyuma y’amasaha make Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda atanze amabwiriza ko ingendo zinjira muri Uganda cyangwa izihasohoka zihagaritswe.