Print

Icyamamare muri Sinema Nyaniso Dzedze yasabye ko umugore we wafashwe avuye mu Rwanda yarekurwa

Yanditwe na: Martin Munezero 25 March 2020 Yasuwe: 8506

Nyaniso aravuga ko umugore we Yana Seidi ufite ubwenegihugu bw’u Budage n’u Bwongereza, azira ko afite passport y’u Budage ariko atahaheruka.

Yana na Nyaniso bari basubiye muri Afurika y’Epfo bavuye mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe gusa hashyizweho amabwiriza ahagarika ingendo mu gihugu cyabo, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu ushize, uyu mugabo mu mashusho yifashe akayanyuza ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko umugore we aheruka mu Budage afite imyaka 16.

Ati: ” Aheruka mu Burayi cyangwa mu Bwongereza kuva muri Kanama umwaka ushize. twabaye muri Afurika y’Epfo, Zanzibar no mu Rwanda.”

Yongeyeho ko aha hantu ari hari mu hafite ibyago byinshi bya coronavirus, ariko bakaba barahejejwe ku kibuga cy’indege batemerwe kwinjira muri Afurika y’Epfo kubera Coronavirus.

Nk’uko yakomeje abisobanura yavuze ko bari baje mu Rwanda kugira ngo viza yo gusura y’umugore we, izabashe kuvugururwa. Avuga ko babigenza gutya kuva bashyingiranwa mu myaka irindwi ishize kubera ko Yana atarabona icyangombwa cyo gutura muri Afurika y’Epfo.

Ku mpamvu yaba yatumye kuri iyi nshuro bitagenda nk’uko byari bisanzwe, Nyaniso yagize ati:

” Umugore wanjye afunze kubera ko afite pasiporo yo mu Budage. Twari i Kigali, mu Rwanda mu minsi nk’itandatu. umunsi umwe mbere y’uko tugaruka mu gihugu, ku itariki 18 Werurwe, perezida yatangaje ko abantu bari ahantu hafite ibyago byinshi batazemererwa kwinjira mu gihugu. Yana na njye ntitwigeze tuba mu bihugu birimo ibyago byinshi twagarutse tuva mu Rwanda.”

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Timeslive, Nyaniso akomeza agaragaza impungenge z’uburyo umugore we afunzemo, avuga ko afunzwe n’ikigo cyigenga. Uyu mugabo ati:

” Ubu afungiwe mu kasho yigenga itari polisi ndetse ntibe iya Leta izwi. Bafunze umugore wanjye kandi abantu bose bafungiye aho mu byumba byitaruye basohoka bagiye kurya.”

Avuga ko aha hantu hatari ibijyanye n’isuku biteganywa n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, nta miti yo gusukura intoki ihari, nta dupfukamunwa n’udupfukantoki, akongeraho ko banumva ko abantu bafungiwe aho baziyishyurira ibibagendaho.

Ati: ” Bishyurira kuhaba nk’aho hari amahitamo bafite.”

Kuri ubu, inshuti z’uyu muryango zatangije ubusabe burimo kunyuzwa ku rubuga, change.org, aho barimo gukora ibishoboka ngo barebe ko Yana yakongera guhura n’umugabo we. Abantu bagera ku 1,000 bamaze gushyira umukono kuri ubu busabe.