Print

Pele yatangaje impamvu Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi mwiza ku isi kurusha Lionel Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 March 2020 Yasuwe: 3375

Pele wavuze ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi babayeho yavuze ko Cristiano Ronaldo afite umwihariko wo guhozaho mu mikinire ye kurusha Lionel Messi,ariyo mpamvu ariwe yemera cyane.

Mu kiganiro Pele yahaye urubuga rwa YouTube rwitwa Pilhado yagize ati “Uyu munsi, Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose ku isi.Ndakeka ko ariwe mwiza kubera ko yagumye ku rwego rwo hejuru igihe kirenga imyaka 10 .Gusa ntiwakwibagirwa Messi,gusa ntabwo ari rutahizamu.”

Abajijwe umukinnyi mwiza mu bahise urusha ubuhanga aba bombi yagize ati “Iki n’ikibazo kigoye gusubiza.Ntabwo twakwibagirwa Zico, Ronaldinho na Ronaldo.I Burayi, Franz Beckenbauer na Johan Cruyff.

Ubu ntabwo ari ikosa ryanjye ariko ndatekereza ko Pele yari mwiza kubarusha bose.

Pele w’imyaka 79 yahakanye amakuru yavugaga ko atakibasha kugenda kubera ikibazo cy’umugongo afite.

Nubwo Messi afite Ballon d’Or 6 kuri 5 za Cristiano,Pele yavuze ko uyu munya Portugal ariwe wagumye ku rwego rwo hejuru kurusha Messi bamaze imyaka irenga 10 bahangana.


Pele yemeje ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose babayeho