Amakuru yagiye ahagaragara avuga ko Rutarindwa ari umucangamutungo w’umwuga akaba n’umunyamuryango w’Ikigo cy’abacungamutungo ba Leta bemewe (Institute of Certified Public Accountants of Rwanda (ICPAR).
Biravugwa ko yatawe muri yombi kuwa Gatandatu ushize, tariki 21 Werurwe asanzwe ahantu bacuruza agakawa hitwa Cafe Javas iri mu isoko rigezweho rya Shoprite Lugogo Mall riherereye muri Kampala.
Inzego z’umutekano za Uganda ntacyo ziratangaza kuri iki kibazo ndetse n’u Rwanda ntacyo rurabivugaho. Ikizwi n’uko CMI yakunze guta muri yombi Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’abahagenda rubita intasi z’u Rwanda.
Ni ibirego Abanyarwanda bagiye bahakana ndetse u Rwanda rusaba ko umuturage warwo ufashwe yazajya ashyikirizwa ubutabera niba hari ibyo aregwa. Benshi mu Banyarwanda bagiye bafatwa, bagakorerwa iyicarubozo, bagafungwa binyuranyije n’amategeko, bagacuzwa ibyabo.
Iki ni ikibazo kiri mu byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba kuva mu myaka ibiri ishize kugeza n’aho u Rwanda mu byiswe kugira inama abaturage barwo, ko batajya muri Uganda. Ibi biraba mu gihe ibihugu byombi bikiri mu biganiro harebwa uko umubano wanozwa.