Print

Covid-19:(Rtd) Col Dr. Kizza Besigye ngo yiteguye gusubira mu buganga

Yanditwe na: Martin Munezero 26 March 2020 Yasuwe: 1633

Besigye wahanganye na Perezida Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2001, 2006, 2011 na 2016 ariko hose atsindwa, yagaragaje ko kuri ubu abanyepolitiki bakwiriye kuba baretse za poropaganda zabo ahubwo bakabanza bakarwanya umwanzi umwe waje ateye ibihugu atarobanura, ushyigikiye Leta n’uyirwanya, ari we Coronavirus.

Besigye ubusanzwe wize iby’ubuvuzi akaba yarabaye na muganga wihariye wa Museveni, avuga ko ibyo guhatana no guhangana na Leta bikwiriye gushyirwa hasi, abanya-Uganda bose bagashyira hamwe mu kurandura icyorezo cya Coronavirus cyigarije n’Isi yose muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya NTV, Dr.Besigye yatangaje ko Coronavirus ari ikibazo cya buri mugande wese aho ava akagera.

Yagize ati: “Ikintu cya mbere buri mugande yagakoze ubu ni ugupfukama agasenga.Iki kibazo kirenze uguhangana kwacu ahubwo dukeneye Imana ngo ibe ari yo iyobora muri ibi bihe by’amage.”

Dr.Besigye waretse iby’ubuganga mu mwaka w’1980 yavuze ko yiteguye kuba yatanga uruhare rwe aho yakwitabazwa.

Yagize ati: “Kuri bagenzi banjye b’abaganga, iki ni cyo gihe cyo kwitanga tutizigamye. Maze imyaka 40 ntakora ubuganga ariko nimunkenera nzaza. Iki cyorezo nticyatsindwa n’umuntu umwe ahubwo dukeneye gushyira hamwe.”

Muri iki kiganiro kandi Dr.Besigye yagiriye abataurage inama yo kuguma mu rugo, kubahiriza amabwiriza ndetse no gusaranganya ibyo bafite.

Yagize ati: “Abantu bakwiye kuguma mu ngo zabo. Reka dufatanye uko bikwiye, niba ufite ibyo kurya sangira n’abaturanyi bawe. Niba dusabwa kuguma mu ngo ibyumweru 2 tubikore abarwaye bazagaragara. Niba hari uwiyumvaho ibimenyetso bya COVID-19 niyigaragaze nibayimusangana azavurwa kandi azakira.”

Ubutumwa bwa Besigye buje mu gihe imibare igaragaza ko abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus muri Uganda ari 14, Leta ikaba ikomeje gushyiraho ingamba murugamba rwo guhashya iyi ndwara.


Comments

sezikeye 26 March 2020

Ahubwo watinze.Gira vuba uge kuvura abantu,ureke ibya Politike,kubera ko n’ubundi umaze gufungwa kenshi uzira Politike.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza. Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana.