Print

EAC yiyemeje gushyiraho uburyo bworohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2020 Yasuwe: 1450

Iyi myanzuro yasohotse nyuma y’inama yabereye mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho (video conference).

Ni inama yari iyobowe na Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri b’Ubuzima muri EAC, Dr. Ngamije Daniel, initabirwa n’abandi baminisitiri n’abayobozi muri za Mnisiteri z’ubucuruzi n’Inganda, gutwara ibintu n’abantu, umurimo, n’ububanyi n’amahanga mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

Intego y’iyo nama kwari ugusangizanya ubumenyi n’amakuru y’aho icyorezo cya coronavirus kigeze, gufata ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo no gushyiraho ingamba zo guhangana n’ingaruka cyateza mu Karere.

Abaminisitiri batangaje ko kugeza ku wa 24 Werurwe muri EAC hari hamaze kugaragara abantu 24 barwaye coronavirus; barimo 14 bo muri Uganda, 25 muri Kenya, 40 mu Rwanda [baraye biyongereyeho umwe], na 12 muri Tanzania. Abo bose bari mu bihugu bine muri bitandatu bigize uwo muryango.

Mu rwego rwo kwirinda irindi kwirakwira, muri iyo nama hemejwe ko buri gihugu mu bigize EAC gishyiraho akato k’iminsi 14 ku wucyinjiyemo kandi kigapima buri wese ucyinjiyemo mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwaturuka ku bakora ingendo zo mu mahanga bashobora kuba barageze mu bihugu COVID-19 yagaragayemo.

Uyu muryango na wo wasubitse inama zihuza abantu zisimbuzwa ikoranabuhanga ryo guhamagarana ku mashusho, kugeza igihe iki cyorezo kizaba cyarangiye.

Ku rundi ruhande buri gihugu gihangayikishijwe n’imibereho y’abaturage mu gihe ibihugu bisaba abaturage kugabanya ingendo zitari ngombwa. Abo baminisitiri bemeje ko urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rworoherezwa na serivisi zimwe na zimwe zirimo iz’inganda zikora imiti n’ibiribwa.

Ingingo ya gatanu y’imyanzuro y’iyo nama ivuga ko ibihugu binyamuryango byorohereza amakamyo n’imodoka zitwaye ibicuruzwa, ndetse bigashyiraho uburyo bwo gusuzuma ababitwaye ku mipaka yabyo.

Mu buryo bigomba gukorwa hirindwa ikwirakwira rya coronavirus, imodoka igomba kujya igendamo abantu bari hagati ya babiri na batatu.

Ku mupaka bagiye kwinjiriraho bazajya basuzumwa, abo bigaragaye ko bafite ibimenyetso bahite bashyirwa mu kato. Umwanzuro ugira uti “Mu gihe utwaye ibicuruzwa ashyizwe mu kato nyiri imodoka azajya ashaka ubundi buryo ibicuruzwa bigera aho byari bigiye.”

Kubera ko hari abashobora kunyura ku mupaka runaka bataragaragaza ibimenyetso kandi baranduye, abatwaye ibicuruzwa bazajya baguma aho bajyanye ibicuruzwa bacumbikirwe muri hoteli yateganyijwe na Guverinoma, birinde kugira ahandi bajya kugeza basubiye iwabo.

Mu bindi bireba impinduka zatewe n’ingamba z’inzego z’ubuzima zo kurwanya no kwirinda ikwirakwira rya coronavirus, ibihugu byasabwe kumenyesha Ambasade gufasha abaturage babyo baba baragizweho ingaruka n’ifungwa ry’imipaka kubafasha kugera aho bari bagiye muri EAC.

Ibihugu bya EAC byasabwe gufasha inganda, ibigo na za Kampani bifite, gukomeza gukora ibiribwa n’ibikoresho byifashishwa mu kwirinda coronavirus birimo imiti yica udukoko yo gukaraba intoki; imiti yica udukoko (Hand Sanitizers), amasabune n’imiti.

Ibihugu byasabwe guteganya amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byo kwirinda no guhangana n’ingaruka za coronavirus ndetse n’Urwego rw’ubunyamabanga rwa EAC rusabwa gutangira gukusanya ingengo y’imari kuri icyo kibazo.

Inkuru ya IGIHE