Print

Umugabo n’umugore bakoze ubukwe bw’iminota 30 bwarangiye ntawe ukoze ku wundi kubera COVID-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2020 Yasuwe: 5817

Aba banya Turkia bakoze ubukwe bwitabiriwe n’abantu 25 bahawe amategeko yo kutegerana ndetse mu musigiti basezeraniyemo buri wese yabanje gukaraba intoki anicara kuri metero 2 uvuye kuri mugenzi we.

Aba bombi basezeraniye ku musigiti witwa Al Akbar,bari bipfutse umunwa,banapimwe umuriro mbere y’uko binjira.

Igikorwa cy’urukundo cyabereye muri ubu bukwe n’aho Ozdemir yakuragamo mask yarangiza akagaburira umugati w’ubukwe umugeni we nawe akaza kumwishyura.

Aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga barakundana karahava kugeza ubwo biyemeza kurushinga ariko ubukwe bwabo bubangamirwa na COVID 19.

Ubu bukwe ntibwabayemo umuhango wo kwakira abatumiwe [reception] nk’ibisanzwe ahubwo umukwe yatwaye umugeni we birarangira.

Madamu Octora washyingiwe yavuze ko impamvu banze gusubika ubukwe ari uko bumvaga ko hari kirogoya yabamo ikabatandukanya ndetse ngo bombi bishimiye uko ubukwe bwagenze.