Print

Kenya: Umuntu wa mbere yahitanywe n’icyorezo cya COVID 19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2020 Yasuwe: 1871

Minisiteri y’ubuzima muri Kenya yatangaje ko habonetse umuntu wa mbere muri iki gihugu wahitanywe na COVID 19 wari umaze iminsi arembeye mu bitaro bya Agakhan Hospital.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ya Kenya witwa Mutahi Kagwe yagize ati “Umugabo wari urwaye Diyabete yageze mu gihugu kuwa 13 Werurwe avuye muri Afurika y’Epfo naho yahageze avuye muri Swaziland.”

Iyi nkuru ibabaje ije ikurikira inziza y’umuntu wa mbere wakize ii ndwara ku munsi w’ejo nkuko Perezida Uhuru Kenyatta yabitangaje.

Muri Kenya ubu hari abantu 31 bamaze kwandura indwara ya Covid-19, harimo batatu bashya batangajwe uyu munsi na Perezida Uhuru Kenyatta.

Abarwayi 3 bagaragaye uyu munsi muri Kenya n’abagore bose.Leta iri gushaka abantu 1,029 bahuye nabo mu gihe bo bahise bajyanwa mu kato kwitabwaho.