Print

Abagabo 7 bavuye I Rubavu bagera I Huye n’amaguru kubera kubura imodoka ibatwara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 March 2020 Yasuwe: 5928

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com abitangaza,aba bagabo 7 bagenze urugendo rurerure kubera ko babuze imodoka ibatwara bitewe n’ingamba leta yafashe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus igahagarika ibyo gutwara abagenzi.

Aba bagabo ngo bahagurutse i Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Werurwe 2020, bacumbika ku biro by’akagari ka Kibariro, Umurenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, ahagana saa kumi z’umugoroba.

Aba bagabo ni: Minani Emmanuel w’imyaka 27 y’amavuko, Nsabimana Jean Pierre w’imyaka 30, Ndayisaba Alexandre w’imyaka 23 na Gilbert w’imyaka 26 bavuka mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ngoma, Sibobugingo Emmanuel w’imyaka 17 na Ndayisenga Eric w’imyaka 25 bavuka mu Murenge wa Nyagisozi muri Nyaruguru na Nsekanabanga Eric w’imyaka 40 uvuka mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kibariro bwahamirije Bwiza.com aya makuru. Binyuze mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi Ushinzwe Itetambere ry’Ubukungu, Hagumineza Protogène wavuganye n’aba basore n’abagabo.

Yagize ati: “ Ni byo koko ni abantu barindwi b’igitsina gabo, bakoraga mu mushinga wa Kivu Belt. Batugezeho nka saa kumi, batubwira ko bananiwe batabasha gukomeza kugenda, icyiza ari uko bacumbika ku buyobozi.Bavuye i Rubavu n’amaguru.”

Uyu muyobozi yavuze ko nta mbogamizi z’uko basubizwa inyuma muri iki gihe Leta yafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus isaba ko hatakorwa ingendo ziva hamwe zijya ahandi.

Ati " Ni ukuvuga ngo aho bagiye banyura hose, bagaragazaga ko bakoreraga uwo mushinga kandi imirimo,yahagaze, noneho nta na ‘contrat’ irambye bari bafitanye n’uwo mushinga.”

Uyu muyobozi avuga ko aba bantu basubiye iwabo imirimo bakoraga imaze guhagarara.

Mu ma saa kumi n’imwe y’igitondo cy’uyu wa 26 Werurwe 2020 ni bwo aba bantu bavuye ku biro by’akagari ka Kibiraro, basubukura urugendo rwabo. Intera bamaze iri hagati y’Akarere ka Rubavu (mu mugi) na Huye igera ku bilometero 213 (213KM).


Comments

Map 27 March 2020

Yewe bahuye n’urugendo pe!


Map 27 March 2020

Yewe bahuye n’urugendo pe!


pietine 26 March 2020

Ibi babyita GU pietina