Print

Uganda yabonye abandi bantu bane bashya banduye Covid-19 ku butaka bwayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 March 2020 Yasuwe: 1652

Kuva ku cyumweru muri Uganda hatangazwa umuntu wa mbere ufite iyi virus, imibare y’abayifite imaze kuba 18.

Bwana Museveni yavuze ko abantu 197 biganjemo abavuye i Dubai basuzumwe ejo kuwa kane hakabonekamo bane (4) bafite iyi ndwara.

Kimwe no mu Rwanda, benshi mu banduye iyi virus muri Uganda bavuye i Dubai.

Ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Kampala no mu gihugu byahagaze kubera ihagarikwa ryo gutwara abantu muri rusange rigomba kumara iminsi 14 mu gihugu hose.