Print

Indaya zasabye perezida wa Afurika Yepfo ubufasha nyuma y’igihombo gikomeye zagize muri iyi minsi yo kurwanya COVID-19

Yanditwe na: Martin Munezero 27 March 2020 Yasuwe: 2264

Bavuga ko ibi bihe bidasanzwe byo kuguma mu ngo biri kubagiraho ingaruka zikomeye haba mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’imibereho muri rusange.

Umuyobozi w’Ihuriro ryigisha indaya rikanazikorera Ubuvugizi (SWEAT), Lesego Tlhwale, yavuze ko bari guhomba kubera ibihe bidasanzwe.

Aganira na Televiziyo yo muri Afurika y’Epfo, eNCA, yagize ati “Indaya ni zimwe mu zagizweho ingaruka n’uku guheza abantu mu ngo. Bivuze ko indaya zidashobora guhura n’abakiliya bazo cyangwa se ngo zibone amafaranga muri ibi bihe.”

Yavuze ko ibyo ari isomo kuri Leta kwemera uburaya bugakorwa ku mugaragaro kugira ngo hatazongera kubaho igihombo nk’icyo mu minsi iri imbere.

Ati “Uburaya nibwemerwa n’amategeko, buzafatwa nk’indi mirimo yose hanyuma ababukora na bo barengerwe n’amategeko y’umurimo. Turasaba ko uburaya bwemerwa kugira ngo mu bihe nk’ibi bajye babasha gukora nta nkomyi.”

Yavuze ko icyo basaba muri ibi bihe ari ugushyirirwaho uburyo bahabwa inguzanyo cyangwa ubufasha kugira ngo babashe kubaho kuko batari gukora.

Abajijwe uburyo abo bantu bari bufashwe mu gihe ntaho banditse cyangwa bemewe mu mategeko ya Leta, Lesego Tlhwale, yavuze ko indaya zisanzwe zifite amahuriro yazo kandi ayo mahuriro aba afite imyirondoro yabo ku buryo kubageraho ngo bafashwe bidakomeye.

Inyigo yakozwe na SWEAT mu mwaka wa 2013, yagaragaje ko muri Afurika y’Epfo hari hari abagore bakora uburaya bagera ku 138 000 n’abagabo 7000.