Print

Rubavu: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bagaragaye mu mashusho bakubita mugenzi wabo bamushinja kwiba igitoki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 March 2020 Yasuwe: 6016

Ku munsi w’ejo nibwo umunyamakuru wa Radio na TV1 yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter amashusho agaragaza abagabo 2 bafashe mugenzi wabo undi ari kumuhondagura bamushinja kubiba igitoki.

Muri aya mashusho yagaragaje uyu mugabo ari gukubitwa n’umugabo wari ukikijwe n’abantu benshi bamwe bavuga ko bamukubita kugeza yinyariye mu gihe hari abandi bavugaga ko uyu Niyonzima wakubitwaga yari amaze iminsi avuye Iwawa kugororwa.

Mu butumwa Polisi yanyujije kuri Twitter yayo yagize iti “Turabamenyesha ko twataye muri yombi abantu 2 muri 5 bagaragaye muri aya mashusho bakubita Niyonzima Salomon w’imyaka 27, ku wa 25 Werurwe, 2020, mu karere ka Rubavu,Umurenge wa Rugerero.”

Niyonzima yakorewe urugomo n’aba baturage tariki 25/03/2020 mu murenge wa Rugerero bamushinja kwiba igitoki.