Print

Aba Mai-Mai basaga 200 n’Umuyobozi wabo bishyikirije igisirikare cya Congo

Yanditwe na: Martin Munezero 27 March 2020 Yasuwe: 2334

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikaba ivuga ko kwitanga kw’izi nyeshyamba ari inkuru nziza ku baturage ba Binza, n’abo mu bice byegeranye ka Vitshumbi na Nyakakoma, mu majyepfo y’Ikiyaga cya Albert, aho izi nyeshyamba zakoreraga ibikorwa byazo by’ubugizi bwa nabi.

Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2, Maj. Ndjike Kaiko, avuga ko uyu Kakule Jeteme wihaye ipeti rya General yishyikirije igisirikare cya Leta ari kumwe n’abarwanyi be 212 n’imbunda zigera muri 50, ndetse bari kumwe n’abo mu miryango yabo.

Uyu mutwe wa Mai-Mai/AFRC ukaba warahoze uzwi nka Mai-Mai Charles, biturutse k’uwawushinze witwaga Charles Bokande. uyu yaje kwicwa n’umwe mu barwanyi be muri Gashyantare 2019 uhita utangira kuyoborwa na Kakule Jeteme.

Kuva muri Mutarama 2016, uyu mutwe waranzwe no kugaba ibitero bitandukanye muri Pariki ya Virunga, ku ngabo z’igihugu ndetse no ku basivili.

Bivugwa ko byibuze abarinda pariki batatu bishwe n’uyu mutwe, kongeraho n’abasirikare ba Leta basaga 10 barimo n’abari ku rwego rwa ofisiye.

Umuvugizi wa Sokola akavuga ko izi nyeshyamba zasoreshaga abarobyi mu Kiyaga cya Edouard, abanze gusora bakamburwa amato n’ibikoresho byabo bakazabisubizwa bishyuye.