Print

Samuel Eto’o yatangaje amagambo yabwiwe na Mourinho bakimara gutwara Champions League 2010 avuga n’umwihariko w’uyu mutoza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 March 2020 Yasuwe: 4519

Eto’o yabwiye Bein Sports ko nyuma y’aho Inter Milan yatsinze Bayern Munich ibitego2-0 ku mukino wa nyuma igatwara igikombe cya UEFA Champions League muri 2010, Mourinho yamwegereye amushimira ko atwaye iki gikombe ku nshuro ya 4.

Yagize ati “Ifirimbi ya nyuma imaze kuvuga Mourinho yaranyegereye anyereka intoki 4 arangije arambwira ati “ Eto’o,n’inshuro ya kane utwaye Champions League ariko biratangaje”.Birababaje kuba wari wo mukino we wa nyuma muri Inter mbere yo kwerekeza muri Real Madrid,"

Eto’o yatangaje ko uyu mutoza w’umunya Portugal afite umwihariko mu kazi ke ndetse ngo n’umunyamwuga cyane.

Yagize ati “Nibyo nakinnye ku ruhande kuri uwo mukino wa nyuma ariko ukuri nuko muri Inter Milan nakinnye imyanya yose.Icy’ingenzi kuri njye kwari ugutsinda. José Mourinho afite uburyo ategura umukino abandi batoza badafite.Mu guha akanyabugabo abakinnyi arihariye.

Nakoranye n’abatoza benshi ariko ibyerekeye gutegura umukino José Mourinho yari uwa mbere gusa rimwe na rimwe biramucanga.”