Print

Umugore yanduje injangwe ye Coronavirus mu buryo budasobanutse

Yanditwe na: Martin Munezero 28 March 2020 Yasuwe: 3605

Inzobere mu buvuzi bw’indwara zandura mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi bw’amatungo i Liège, Prof Steven Van Gucht, yavuze ko basanze injangwe yaranduye Coronavirus.

Yavuze ko iyo njangwe yabanaga na nyirayo, wagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus icyumweru kimwe mbere y’uko n’injangwe ibigaragaza.

Ibimenyetso iyo njangwe yagiye igaragaza harimo kugarura ibyo yariye, gucibwamo ndetse no kunanirwa guhumeka. Abashakashatsi basanze Coronavirus mu musarani wayo.

Ntabwo abashakashatsi batangaje niba iyo njangwe ikiriho cyangwa yarapfuye.

Si ibisanzwe ko virus ishobora kuva ku nyamaswa ikajya ku bantu. Aho byabaye ni ku mbwa ebyiri zo muri Hong Kong n’iyo njangwe yo mu Bubiligi yabaye iya gatatu.

Inzego z’ubuzima mu Bubiligi zahise zitanga amabwiriza agomba gukurikizwa n’aboroye inyamaswa arimo kubanza gukaraba no kwigirira isuku mu gihe bagiye gukora ku matungo yabo.