Print

Covid-19:Umupadiri muri Uganda yabaye yicukuriye imva bazamuhambamo

Yanditwe na: Martin Munezero 28 March 2020 Yasuwe: 6321

Yabaye acukuye imva ye nyuma yo guterwa ubwoba n’impfu z’abaturanyi ndetse n’iza bagenzi be b’abapasiteri bo mu gihigu cye cy’ubutaliyani bicwa na coronavirus nkuko Daily Monitor yabitangaje.

Fr Zanei wageze mu gihugu cya Uganda mu mwaka w’i 1996 aje gukora umurimo w’ubupasiteri, yatangaje abantu ubwo yacukuraga imva ye yitegura gukurikira abandi barimo barapfa ku bwinshi mu gihugu akomokamo cy’Ubutaliyani.

Aganira na Daily Monitor kuri uyu wa gatatu, Fr Zanei yavuze ko arimo arareba amashusho ndetse akanasoma ibinyamakuru byerekana uko abantu umunsi ku wundi barimo barapfa ari benshi, ariyo mpamvu agomba na we kwitegura urupfu rwe hakiri kare igihecyose akiriho.

Fr Elio Zanei wanze ko hafatwa ndetse hakanagaragazwa amafoto ye kubera igisa nihahamuka arimo guhura nacyo, yakomeje asaba abakirisitu kubabarirana kubera ko Urupfu rwabaye nk’igisasu bagomba kurwitegura vuba.

“Maze gutakaza abavandimwe banjye, incuti ndetse n’abandi baturage b’Abataliyani bazize coronavirus. Biteye ubwoba n’agahinda kubona abantu mu Butaliyani bapfa kuriya, ndahamahagarira abakirisitu bagenzi banjye, kwitegura urupfu, basenga cyane,biga no kubabarirana muri ibi bihe bikomeye bya coronavirus yamaze kutugeramo.”

Uyu mupadiri Fr Elio Zanei yavuze ko atiteguye kuzasubira mu gihugu cye cy’ubutaliyani, ngo niyo yapfira muri iki gihugu, ngo akeneye kwitegura urupfu rwe akazashyingurwa muri Paruwasi ayoboye ya Angal.