Print

Umukinnyi Niyigaba Ibrahim wakiniye Police FC yitabye Imana azize uburwayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2020 Yasuwe: 4009

Niyigaba wakiniye ikipe ya Police FC mu mwaka w’imikino 2017-2018 yitabye Imana nyuma y’igihe cyari gishize arwariye mu bitaro bikuru bya CHUK.

Niyigaba Ibrahim uvuka mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba yageze muri Police Fc ahakina umwaka umwe nyuma y’uko yari yahageze avuye muri Villa SC yo muri Uganda.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi Niyigaba yari arwaye indwara yo kubura amaraso ku buryo byagoranaga no kuba bamwongera andi.

Umwe mu bagize umuryango w’uyu mukinnyi yatangarije ikinyamakuru Halftime dukesha iyi nkuru ko ubu burwayi bwe ko abaganga bavuze ko uyu mukinnyi afite ikibazo mu mara

Yagize ati “Ibra yari amaze igihe arwaye indwara yari yaratuyobeye kuko yaburaga amaraso akuma neza agasigarana ibiro nka 30 kandi muzi ukuntu yari umuntu ugira igihagararo. Nyuma twaje gukomeza kumuvuza tunagera CHUK banatubwira ko agira ikibazo mu mara. Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu rero nibwo yashizemo umwuka.”

Uyu mukinnyi yapfuye hashize iminsi mike ahagaritse umupira kugira ngo abanze arangize amashuri ye.