Print

Cesc Fabregas yatangaje ikintu kibi yakoreye umutoza Wenger yicuza cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2020 Yasuwe: 4516

Fabregas yavuze ko Wenger yamuhaye ibintu byose kuva akiri umwana kugeza akuze ariko mu mwaka wa 2011 yamusuzuguye yanga kuguma muri Arsenal yari abereye kapiteni yerekeza mu ikipe ya FC Barcelona ku ngufu.

Yagize ati “Ikintu kimwe kimbabaza cyane n’ukuntu nahatirije Arsene ngo andekure njye muri FC Barcelona.Arsene yampaye ibintu byose.yampaye gukina mu ikipe nkuru ku myaka 16.Yankinishije mu mikino ikomeye ku myaka 17.Niwe watumye mpamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Espagne kuko iyo ataba we umutoza Luis Aragones ntiyari kumpamagara.Yatumye nkina igikombe cy’isi ku myaka 19.

Ibintu byose nagezeho mu mupira niwe mbikesha.Ikintu kimwe nakoze ntumva neza nuko nahatirije gusohoka muri Arsenal mu mwaka wa 2011.Nakoze ibintu bituma nigaya.’

Fabregas yavuze ko Wenger ari umutoza w’umunyakuri,wamuhaye ubwigenge bwo gukora buri kimwe mu mupira w’amaguru ariko ngo batandukanye nabi kubera ko yahatirije ibyo kwerekeza muri FC Barcelona.