Print

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda babaye 60...Kuri uyu wa Gatandatu habonetse 6

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 March 2020 Yasuwe: 1790

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi batandatu bashya, barimo 4 baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato,umuntu umwe waje aturutse muri Amerika ahita ashyirwa mu kato hanyuma undi umwe yahuriye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda arayimwanduza.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa.

Abenshi mu barwayi ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisante yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kwitwararika, bagakurikiza ingamba zashyizweho zirimo guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze,kwirinda ingendo zihuza imijyi n’uturere ndetse n’ingendo zitari ngombwa nko kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa.