Print

Abanyarwanda 342 birukanwe muri Uganda bashinjwa kuba aribo ngo babanduje Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 28 March 2020 Yasuwe: 2106

Abageze mu Rwanda ejo bari 125 ubu bacumbikiwe mu kigo cy’amashuri cya Kagogo kiri mu murenge wa Kagogo muri Burera, bamwe muri bo bakaba bavuga ko bari basanzwe bacururiza muri Uganda, abandi bakorayo indi mirimo.

Mu gasanteri ka Gahenerezo kuri Kisoro, kegereye cyane umupaka w’ibihugu byombi, ku buryo abahaturiye bisanzura kandi bakagenderana nk’abaturanyi, abahakoreraga bageze mu Rwanda kuwa kane taliki 26 Werurwe 2020.

Kugeza ubu Abanyarwanda 342 ni bo bamaze kugera mu Rwanda ariko ngo hari abandi bagikomeje kuza, aho abazanywe bose bashyirwa mu kato ahantu hatandukanye kugira ngo basuzumwe niba nta Covid-19 bafite, abayibasanganwe bitabweho.

Umwe muri bo wafatiwe Gahenerezo utashatse ko tumutangaza amazina avuga ko ejo (ku wa Kane taliki, 26 Werurwe, 2020) haje imodoka irimo abasirikare ba Uganda, babambura ibyo bacuruzaga birimo ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bababwira ko bataha iwabo, ko ari bo bari kubazanira Coronavirus.

Yemeza ko n’abandi Banyarwanda bajyagayo basubizwaga inyuma byihuse, bababwira ko baje kubanduza Coronavirus.

Undi mugore uri muri aba batashye ejo, avuga ko hari bamwe muri bo bakubiswe abandi bacibwa amande ubundi babashyira mu modoka babazana ku mupaka.

Guverineri Gatabazi ati: “ Vuba aha hari ingabo za UPDF zaje hafi y’umupaka wacu..”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Jean Marie Vianney Gatabazi yabwiye Radio Rwanda ko hari ingabo za Uganda ziherutse kuza hafi y’umupaka wa Cyanika, ngo zikaba zari mu bikorwa byo gufasha mu kwirukana Abanyarwanda.

Gov Gatabazi avuga kandi ko ubuyobozi bw’Intara ayoboye bwatangiye kwakira bariya Banyarwanda mu ntangiriro z’iki Cyumweru.

Ati: “Hari n’abandi bagiye kuza, twabakiriye guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru bamwe binjiriye Burera, abandi binjira Gatuna…”

Avuga ko bose bagiye bashyirwa mu kato (isolation centers) kugira ngo niba hari bamwe muri bo banduye bitabweho.

Gov Gatabazi yemeza ko uko itsinda rije ariko barishyira hamwe kugira ngo rihabwe umuganga n’abaforomo batatu cyangwa benshi bitewe n’abarigize uko bangana.

Avuga ko bagiye bashyirwa mu kato ahantu hatandukanye harimo Cyanika, Kageyo, Karambo, hafi ya za Rwesero n’ahandi.

Ndetse ngo hari zimwe muri Hotel zitabajwe. Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko bamwe mu Banyarwanda bakiriye bavuga ko birukanywe bavuye Kampala na Nakivara, kandi ikibazo benshi bafite ngo akaba ari uko nta gikoresho cyo mu rugo na kimwe bafite.