Print

Muhanga:Umugabo igikuta cyamugwiriye ahita apfa

Yanditwe na: Martin Munezero 29 March 2020 Yasuwe: 3694

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Gakwerere Eraste yatangaje ko amakuru y’impanuka yahitanye Ntwari bayamenye saa kumi n’ebyeri zishyira saa moya z’umugoroba.

Gakwerere avuga ko Ntwari, wari utuye mu Murenge wa Cyeza yaje gusura mukuru we utuye mu Mujyi wa Muhanga, amuzaniye ibiryo ageze mu rugo basangira agacupa barangije bajya gutirura amavide, nibwo bageze hafi y’aho imirimo yo kubaka ruhurura ikorerwa igikuta cy’amabuye kigwira Ntwari.

Gakwerere ati: “Umuvandimwe we wari inyuma ntacyo byamutwaye, uwari uje kumusura ni we wahise apfa.”

Avuga ko aho banyuraga hari hafunze kubera ikibazo cya ruhurura imaze gusatira inyubako z’abaturage. Umurambo wa Ntwari Jean de Dieu uri mu buruhikiro i Kabgayi.

Nkomeje Jean Baptiste nyiri igikuta cyagwiriye Ntwari avuga ko mu minsi ishize bandikiye Ubuyobozi babubwira ko babangamiwe na Ruhurura.

Ati: “Kampani yahawe isoko ryo kubaka ruhurura yashatse gukemura ikibazo kimwe iteza ikindi, n’ubu nta mutekano dufite kuko inzu zacu zigiye kugwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko bagiye kwimura ingo zose zikikije ruhurura kuko muri ibi bihe by’imvura ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga.

Ati: “Inzu zabo ziranaganitse ni yo mpamvu twifuza kubimura vuba bishoboka.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, bamwe mu bakodesha inzu ziri hafi ya ruhurura bahise bimuka.

Iyo ruhurura imaze gusenya inzu imwe n’igikoni, Akarere kavuze ko kamaze kwishyura uwo muturage ruhurura yasenyeye agera kuri Miliyoni 19Frw.