Print

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we banze kuguma mu rugo batembereza abana babo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 March 2020 Yasuwe: 12704

Aba bombi bavuye mu mujyi wa Turin nyuma y’aho icyorezo cya COVID 19 cyari kimaze kuhagera,berekeza I Madeira aho uyu mukinnyi wa Juventus atuye.

Icyakora muri aya mafoto yashyizwe hanze,Cristiano Ronaldo na Georgina ntibari begeranye ubwo bari basunitse utumodoka twarimo abana babo.

Aba bombi bagiye hanze mu rwego rwo kunanura imitsi cyane ko uyu mukinnyi na bagenzi be bakinana muri Juventus bamaze iminsi mu kato nyuma y’aho mugenzi wabo bakinana Daniele Rugani yapimwe bakamusangana iki cyorezo cyaje gufata Matuidi na Dybala bakinana.

Aya mafoto asohotse nyuma y’amagambo aryohereye Georgina yandikiye umukunzi we Cristiano ku munsi wahariwe abapapa muri Portugal wabaye kuwa kane w’iki cyumweru aho yamwise Marayika murinzi we.





Comments

30 March 2020

yabisuzuguye?


30 March 2020

Hhhh! uwonumusitari mumureke yego gusohoka ntabwo byemewe ariko yararushye kwicara munzu yagiye kureba hanze uko hameze


niBOSCO 30 March 2020

ndabonabamezeneze