Ibi Minisitiri Prof. Bayisenge Jeannette yabitangaje mu kiganiro yagiriye kur televiziyo y’u Rwanda RTV ananyuza ubu butumwa ku rukuta rwe rwa twitter, asaba ababyeyi kuzirikana ku nda zitateguwe kubera ko basigaye birirwana.
Prof.@BayisengeJn: Turasaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya #Covid_19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.
Prof. Bayisenge Jeannette yanaboneyeho gusaba ababyeyi n’umuryango muri rusange, muri iki gihe bari kumwe, kwimakaza ibiganiro, abari barabuze umwanya bakongera kuganira ku ngingo zo guteza urugo imbere no kwita ku bana.
Yongeyeho kandi ko muri iki gihe ababyeyi bari kumwe n’abana kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya #COVID-19, gikwiye kubabera umwanya wo kwita ku bana uko bikwiye, bakabaganiriza kuko mu minsi mike iki cyorezo tuzaba twagitsinze bagasubira mu kazi.
Minisitiri Prof. Bayisenge Jeannette: Iki gihe ababyeyi bari kumwe n’abana kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya #COVID19, gikwiye kubabera umwanya wo kwita ku bana uko bikwiye, bakabaganiriza kuko mu minsi mike iki cyorezo tuzaba twagitsinze bagasubira mu kazi @BayisengeJn
murakoze cynee,kubwiyinama
nibyiza cynee murakoze
Hhhhh nukuri pee nonese ko Ari ukurirwa murugo wamugani nagahunda zimibonano zariyongereye ubwo rero nibate ingamba baboneze imbyaro kdi bareba nibyo kurya byarangiye kubura hamwe na hamwe