Print

Papa Francis yasabye ko Intambara zahagarikwa ku isi hagashakishwa igisubizo cya Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2020 Yasuwe: 1294

Papa yatangarije ibi muri misa asoma buri cyumweru I Vatican. Uyu mushumba yunze mu rya Guterres nawe wasabye ko intambara zose ku isi zahagarara kuwa mbere w’icyumweru gishize.

Umuryango w’abibumbye [ ONU] riri kugerageza kuganira kugira ngo intambara zimaze iminsi muri Siriya, Yemeni, na Libiya zahagarara.

Guterres yavuze ko inzego zishinzwe kubungabunga ubuzima bw’abantu mur’ibi bihugu zazahaye cyane kubera intambara ku buryo Coronavirus ibigezemo nta n’umwe wasigara.


Comments

munyemana 30 March 2020

INTAMBARA aho kugirango zihagarare ku isi,ziriyongera.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.