Print

Gicumbi:Umusore yishe se umubyara akoresheje umuhini

Yanditwe na: Martin Munezero 30 March 2020 Yasuwe: 3160

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba w’umusigire, Valens Nshimiyimana, avugana n’itangazamakuru, avuga ko uyu musore yishe Se, Leonidas Muhingabo w’imyaka 78 amukubise umuhini nk’uko bivugwa n’abaturage, ariko uwamwishe we akavuga ko ari ibuye yamuteye.

Ni mu gihe bivugwa ko kuwa 27 Werurwe uyu musore yari yibye mu gasantere agafatwa bikaba ngombwa ko se amwishyurira kugira ngo bamurekure.

Muri iryo joro bivugwa ko yishe se, abaturanyi babo bavuga ko bumvise nyakwigendera arwana n’umuhungu we mu gicuku, bagahamagara irondo ryahagera rigasanga umusaza yakomerekejwe mu mutwe.

Bahise bihutira kumugeza kwa muganga ku Kigo nderabuzima cya Ruhenda ariko bahamugeza yashizemo umwuka.

Avugana n’itangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Byumba, Valens Nshimiyimana, yemeje aya makuru avuga ko koko uyu musore yari aherutse kwiba agafatwa akishyurirwa na se ngo arekurwe.

Gitifu Nshimiyimana ati: “Ni byo urwo rupfu rwabayeho, mu Kagari ka Murama, uwo musore ejobundi yari yibye mu gasantire, bamufashe Se ashaka kumwishyurira, nyuma imirwano yabereye mu rugo iwabo mu masaha y’ijoro, uwo musore yavuze ko ari ibuye yamukubise.”

Aramutse ahamwe n’iki cyaha cy’ubwicanyi , uregwa ashobora guhanwa hashingiwe ku ngingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igihano cy’igifungo cya burundu.