Print

Karim Benzema yibasiye cyane Olivier Giroud bakinannye mu ikipe y’Ubufaransa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2020 Yasuwe: 3589

Uyu mugabo umaze imyaka myinshi muri Real Madrid yatangaje ibi mu kiganiro yakoreye kuri Instagram cyateguwe n’uwitwa Mohamed Henni.

Umwe mu bafana yabajije Benzema icyo avuga ku bantu bamugereranya na mugenzi we bigeze gukinana mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa,Olivier Giroud mu kumusubiza yibasira uyu rutahizamu wa Chelsea FC karahava.

Benzema yagize ati “Ntabwo twakwibeshya.Ntabwo twagereranya imodoka ikina amarushanwa ya F1 n’ikina amarushanwa ya Kart.Agaragara mu Bufaransa [Giroud] kubera ko aba ari kumwe n’abakinnyi beza nka Griezmann na Mbappé. Akora ibye ariko simbizi niba hari umuntu ukunda imikinire ye.”

Nyuma y’aho Benzema akuriwe mu ikipe y’Ubufaransa kubera amakosa yashinjwe yo gushaka gushyira hanze amashusho ya mugenzi we bakinanaga Mathieu Valbuena ari gukora imibonano mpuzabitsina,Giroud yafashe umwanya we kugeza ubu.