Print

Umuti ufasha abanduye Coronavirus ugiye kugeragerezwa mu Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 30 March 2020 Yasuwe: 14353

Ni umuti ushobora gufasha mu kongera umwuka mu bice by’umubiri (tissus), aho kwiringira imashini gusa zabigenewe (intensive care unit (ICU) ventilators).

Amakuru agaragaza ko kubera uburyo iki cyorezo cya Coronavirus gituma abantu bakenera umwuka, izi mashini nazo zahise zihenda ku buryo hari izavuye ku $27,000 zikagera ku $96,000, nk’uko bitangazwa na BBC.

Umuyobozi wa LEAF Pharmaceuticals, Dr Clet Niyikiza, kuri iki Cyumweru yatangaje ko ikigo cye kiri muri 17 biri gushaka umuti n’urukingo bya Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu cyumweru gishize Perezida Trump yasinye itegeko risaba ibigo bikora ibikoresho byo mu nganda gukora nk’aho igihugu kiri mu ntambara, bigakora ibikoresho byo “guhangana n’umwanzi tutabonesha amaso.” Kuko Amerika ariyo ifite abanduye Coronavirus benshi ku Isi.

Itegeko rya Trump ryatumye nka bimwe mu bice by’uruganda rw’imodoka rwa General Motors bitangira gukorerwamo ibyuma byongera umwuka, bigenewe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bice by’Isi.

Ibigo birimo Leaf Pharmaceuticals byemerewe gukora imiti n’inkingo harebwa ku miti imaze igihe ku isoko nka Hydroxychloroquine ikoreshwa mu kuvura malaria kuva mu 1955 na Azithromycin yica udukoko dutera indwara mu mubiri kuva mu 1988.

Dr Niyikiza ati “Hari n’itsinda ririmo kureba ku miti mishya ririmo n’ikigo cyanjye, aho turimo gukora umuti wafasha abarwayi kubona umwuka (Oxygène) uhagije. Nk’uko mubizi, umubare munini utuma aba barwayi bapfa hirya no hino ku Isi ni uko iyi virus yangiza cyane ibihaha, ku buryo umurwayi atabasha kubona umwuka uhagije.”

“Rero uyu muti twizera ko uzafasha cyane, ku buryo wakwifashishwa mu gihe mudafite imashini zongera umwuka. Ni ibintu bigenze neza uyu muti wacu watangira kugeragezwa ku bantu mu byumweru bitarenze bitatu, ku buryo twazareba uko bigenda, ugenewe abantu barembye cyane hagamijwe kubagarurira ubuzima.”

Kugeza ubu kandi hari imiti isaga 100 mishya irimo kugeragezwa, ku buryo Dr Niyikiza yizera ko umuti n’urukingo bya Coronavirus bizaboneka kandi “mbere y’uko uyu mwaka ushira.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr Karangwa Charles, yavuze ko LEAF Pharmaceuticals yamaze gusaba uburenganzira bwo gukorera ubu bushakashatsi mu Rwanda, harebwa uburyo uwo muti ukora.

Yagize ati “Turacyaganira, hari ibyangombwa [bisabwa] kugira ngo batangire, hari ibikenerwa tukiganiraho, mu minsi mike rwose, hari ibikeneye gusobanurwa kugira ngo bimenyekane uburyo bizakorwa, kuko ntabwo wakwemera ko umuntu wese apfa gukora ku bantu, hari inzira zikurikizwa ziba ziriho, nibyo tukiganiraho, ariko ndumva biri mu nzira yo gusozwa.”

Yavuze ko uyu muti uzunganira abanduye kimwe n’abafite izindi ndwara zitera kugira umwuka muke, zaba iziterwa n’udukoko nka malaria cyangwa iziterwa na virus na COVID-19.

Yakomeje ati “Ikibitera ni uko abantu babura umwuka mu bice by’umubiri (tissue). Bo rero ubushakashatsi bwabo burareba uburyo bwakongera ubudahangarwa bw’umubiri kugira ngo wa mwuka ubura, ugereyo. Bafite rero imiti bashaka gukoraho ubushakashatsi, izajya ituma noneho wa mwuka utabura, kugira ngo umubiri ukomeze urwanye iyo ndwara. “

Kugeza ubu nta muti wa COVID-19 uraboneka, ahubwo havurwa ibimenyetso byayo, igikomeye kikaba kubura umwuka ku muntu wanduye kuko iyi virus itura mu bihaha, ku buryo uyu muti wemejwe wakunganira cyane urwego rw’ubuvuzi.


Comments

Lionel 1 April 2020

Ariko babahenda ubwenge mukemera ariho hava impfu nyishi mwigerageza, bavuga ko na Ebola ari uko yaje na Sida. Ko aribo barwaye benshi banarembye, babahereyeho babageragerezaho. naho bari guhabwa imfashanyo noneho mwembwe mugiye gushyira abantu bacu mu kaga mu baboko y’abanzi bacu ari nabo bivugwa ko bakoze COVID-19. Turabasabye murebe neza izo ni inyungu zabo imitwe kuri twebwe, cg natwe bari gupfa mukabihisha?!!!


samuel 31 March 2020

Abanyarwanda murashize.iwabo niho hari abarwayi benci.ntimwemere mureke bayigeragereze iwabo.


Manirakiza Alfred 31 March 2020

Nibintu vyiza caane nanje mbateye intege noryoherwa igihugu kibanyi gishoboye gutora umuti nkuwo Imana ibibafashemwo mushike kuntego mucungure ama miliyoni yabantu bagomba guhitanwa nico


Manirakiza Alfred 31 March 2020

Nibintu vyiza caane nanje mbateye intege noryoherwa igihugu kibanyi gishoboye gutora umuti nkuwo Imana ibibafashemwo mushike kuntego mucungure ama miliyoni yabantu bagomba guhitanwa nico


Manirakiza Alfred 31 March 2020

Nibintu vyiza caane nanje mbateye intege noryoherwa igihugu kibanyi gishoboye gutora umuti nkuwo Imana ibibafashemwo mushike kuntego mucungure ama miliyoni yabantu bagomba guhitanwa nico


tuyisenge Claudine 30 March 2020

mwiriwe neza.ko bavuga ko uwo muti bazawugeragereza kubarwayi barembye tukaba ntabarwayi barembye dufite.bawugeragereje muri USA cg Italie kuko nibo bafite indembe


jean 30 March 2020

Bawugeragereje iwabo ko ariho Hari abarwayi benshi Africa we nitwemere badushiremo ubwo burozi bwabo gusa leta yagakwiye kubyamagana


30 March 2020

Hello, nonese abanyarwanda bagiye guhinduka cobayes ?

C’est dommage


nsengiyumva Jean Marie 30 March 2020

Mana yanjye we!!!!


30 March 2020

Nibabanze bihereho bikorereho ubushakashatsi


nana 30 March 2020

Kowumva se aribo bafite abanduye benshi kuki batabigeragereza iwabo ??? Wasanga ari ibiduhuhura impuhwe zabazungu turazizi ni iza bihehe.


Umusomyi 30 March 2020

Ariko abanyaburayi nabanyamerika ko aribo bafite abantu benshi banduye Coronavirus kandi banarembye kuki badusaba ko uyu muti bawutugeragerezaho. Kuki batawugeragereza iwabo ahubwo twe bakazawutugurisha babonye ko ukora neza. Nge ubu. Kubwanjye nasaba abayobozi batureberera ibyiza ko ubu busabe tutabwanga kandi ariko tukabanza tugatekereza impamvu batawugeragereje iwabo bakaba basaba ko wageeagerezwa my Rwanda rwacu.


Silidio 30 March 2020

nitwe tubaye champ d’ experimentation!!!! ESE ntibishoboka ko twategereza ko basuzumira mu binding bihugu byacamo tukabona kwakira!!!