Print

RIB yataye muri yombi umukozi wa IPRC Karongi wamburaga abanyeshuri ababeshya ko afite kaminuza muri USA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 March 2020 Yasuwe: 5329

Uyu Munyaneza yatawe muri yombi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma yo gutekera umutwe abanyeshuri ababwira ko afite ishuri muri Amerika yabafasha kwigamo anabasaba ko bamwishyura bakoresheje MTN Mobile Money.

Umuvugizi wa RIB,Madamu Marie Michelle Umuhoza yabwiye RBA ko abanyeshuri 20 bari bamaze kwiyandikisha ndetse bamaze kwishyura amafaranga kugira ngo abafashe kwiga muri iyo kaminuza ya baringa.

Yagize ati “ Uwatawe muri yombi yitwa Munyaneza Silas.Yatawe muri yombi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize akekwaho ibyaha bibiri birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”

Madamu Umuhoza yavuze ko bataye muri yombi uyu Munyaneza bafatanyije na HEC [High education Council],hakorwa iperereza birangira afashwe.

Yakomeje ko nubwo iperereza rigikorwa,uyu Munyaneza yavugaga ko afite kaminuza yitwa Rutherford University of Science and Technology ifite icyicaro mu mujyi wa California muri USA.

Uyu ngo yabwiraga abanyeshuri ko iyi kaminuza itanga amasomo mu buryo bwa Online bituma abanyeshuri bashakaga kwiga kaminuza bagera kuri 20 bamuyoboka kuko yavugaga ko afite Bachelor’s degree,PHD na Master’s.

Madamu Umuhoza yasabye abanyarwanda kuba maso bakitondera ikintu icyo aricyo cyose koko abatekamutwe bahinduye amayeri aho basigaye bateka umutekamutwe bakabasaba kwishyura bakoresheje Mobile Money.


Comments

Rugero 30 March 2020

Nimujya mushaka amazina mujye muhitamo amazina adasebya ibigo bikomeye byaharaniye imyaka myinshi byitwa Polytechnique. Saint Cyr ni urugero ntanze. Ese uvuyemo aho i Karongi bwamwita umu polytechnicien byaba ari akumiro.