Print

Musanze:Abantu 7 bafunzwe bazira kugira akabari urugo muri ibi bihe

Yanditwe na: Martin Munezero 30 March 2020 Yasuwe: 2737

Amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ategeka utubari gufunga ariko ntabwo abuza abantu kunywa inzoga igihe uyiguze ayijyanye mu rugo akirinda gutumira inshuti n’abavandimwe cyangwa abandi bantu ngo bayisangire.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, avuga ko abafashwa i Musanze banyoye inzoga mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, byongeyeho ko n’ingendo bakoze na zo ubwazo zitemewe.

Yagize ati “Abo bose bafashwe bikingiranye mu gipangu cy’aho uwitwa Sam Kiruhura atuye, ari nawe bari basuye, banywaga inzoga begeranye nta ntera ya metero iri hagati yabo, ikindi ni uko n’izo ngendo bakoze bajya kunywa izo nzoga zitemewe, ibi byose binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Covid-19, ubu duhanganye nayo mu rugamba rwo kuyirinda.”

Akomeza avuga ko bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bigishwe, banasobanurirwa neza uburyo bwo kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo, ariko kandi bakaza no gucibwa amande.

Muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Akarere ka Musanze gakomeje gushyira imbaraga mu gusobanurira abaturage ingaruka zo gukora ingendo zitari ngombwa, kujya ahantu hahurira abantu benshi kuko bishobora gutuma habaho ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, bityo bakabasaba kuguma mu ngo zabo mu gihe cyateganyijwe.

Kugeza ubu haracyakorwa igenzura hirya no hino muri uyu mujyi no mu byaro harebwa uburyo abaturage bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, banahana abanyuranya n’ayo mabwiriza yashyizweho.