Print

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda yafatanwe abakobwa 2 mu cyumba barimo n’utaruzuza imyaka y’ubukure

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2020 Yasuwe: 21586

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Werurwe ni bwo Izabayo w’imyaka 29 y’amavuko wiga mu Ishami ry’ubuvuzi no gucunga imiti muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’iz’ibanze zo mu kagari ka Cyarwa ho mu Murenge wa Tumba, nyuma yo kumenya amakuru y’uko yari kumwe na bariya bana b’abakobwa aho yari acumbitse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Kiganiro Vital, yahamirije Bwiza.com dukesha aya makuru ati" Twamenye ko uwo musore ashobora kuba arimo asambanya abana babiri, umwe afite imyaka 20 undi afite 17.

Ku bufatanye n’inzego z’ibanze na Polisi twabasanganye mu cyumba, inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza twe dutegereje ibizava mu iperereza."

Umuvugizi wa RIB,Marie Michelle Umuhoza ntiyitabye terefoni ye igendanwa kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kirego.

Amakuru agera kuri iki kinyamakuru nuko bariya bakobwa bombi ari abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, bakaba baratashye nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima ifashe icyemezo cyo gucyura abanyeshuri kubera COVID-19.


Comments

Pore 1 April 2020

Ariko uziko abasore cg abagabo muri rusange muri iki gihe bafite Umutego ukomeye bategerwa muri abo bari n’abategarugori b’u Rwanda.
ariko ndibaza abo bakobwa bo byababayeho ubwo nta ruhare baba babifitemo?uwo musore ntiyabasanze aho baba ngo tuvuge ko yabateye iwabo,ntiyanabafatiye mu nzira,nibo bamusanze aho aba,bari bagiye kugirayo bate?ese ubwo bimenyekanye ko aribo bamugushije mu mutego wo kugirango basambane bo bahanishwa iki?
Ese bimenyekanye ko abo bakobwa basanzwe ari indaya,uwo musore ntiyaba arengana?
Ikindi jye numva bakabafunze bose kuko niba bikekwa ko basambabaga ntabwo uwo musore yafashe ku ngufu,cyeretse niba hari ibindi bimenyetso bigaragaza ko yabashutse,bakajya kumusura agamije kuryamana nabo.


munyakazi jean pierre 1 April 2020

Na
Nakuriranywe bashake amakuru afatika nafatwa nikosa hakurikizwe itegeko gsa barakuze abanyeshuli biga kaminuza ntabarabana bazi ibyo bakora sabana pe


kaminuza 31 March 2020

Iryo shami mwavuze yiga ntariba muri kaminuza yu Rwanda


vedaste 31 March 2020

Muduha amakuru meza
Turabakunda