Print

Juventus yahuye n’ikibazo gishobora gutuma igurisha Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2020 Yasuwe: 4891

Nubwo uyu mukinnyi yemeye guhara umushahara we w’amezi 4,ibi binyamakuru bitangaza ko Juventus yahuye n’igihombo gikabije gishobora gutuma itabasha kumuhemba umushahara we w’icyumweru.

Ubusanzwe Cristiano Ronaldo ahembwa akayabo k’ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru kangana na miliyoni 27 ku mwaka ariko ngo Juventus ntiyabasha kubona aya mafaranga ubwo shampiyona izaba isubukuwe ariyo mpamvu ishobora kuzafata umwanzuro wo kumugurisha isoko nirifungura.

Juventus yaguze Cristiano Ronaldo mu mwaka wa 2018 imukuye muri Real Madrid ku kayabo ka miliyoni 100 z’amapawundi gusa nimurekura izahomba cyane kuko ngo igiciro cye kiri hagati ya miliyoni 60 na 65 z’amapawundi cyane ko ubu afite imyaka 35.

Amakipe akomeye ku isi yakubitanye n’igihombo gikabije cyane kubera COVID 19 aho yabuze amafaranga yavaga ku bibuga kubera guhagarikwa ku imikino ndetse n’ama TV yiteguye kugabanya cyane amafaranga yatangaga ku mikino kubera iri hagarikwa.

Amakuru aravuga ko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizamanuka ku kigero cya 28% kubera igihombo cyatewe n’iki cyorezo.

Juve ninanirwa kugumana Ronaldo, ishobora no kugurisha Aaron Ramsey nawe uhembwa ibihumbi 400 by’amapawundi ku cyumweru.Amakipe nka Manchester United na PSG ashobora kujya mu rugamba rwo guhiga Ronaldo.