Print

Hakozwe ubushakashatsi bw’uko ibihugu birutanwa mu kugira abantu bazi gusoma no Kwandika ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2020 Yasuwe: 3911

Uru rubuga rwavuze ko igihugu cya Koreya ya ruguru aricyo cya mbere ku isi gifite abantu bose bazi gusoma no kwandika mu gihe u Burundi ari ubwa mbere muri EAC n’impuzandengo ya 85.60% y’abazi gusoma.U Rwanda rufite 70.50%.

Ubu bushakashatsi bwavuze ko ku isi yose abazi gusoma kuva ku myaka 15 kuzamuka bari ku rwego rwo hejuru kuko bari ku kigero cya 86.3%.

Abagabo guhera ku myaka 15 kuzamura bazi gusoma ku kigero cya 90%, mu gihe abagore guhera kuri iy myaka 15 kuzamura bari ku kigero cya 82.7%.Ibihugu byateye imbere ku isi bifite abantu bazi gusoma no kwandika ku kigero cya 99.2%.

Umugabane wuzuyeho abantu benshi batazi gusoma no kwandika ni amajyepfo ya Asia,Uburengerazuba bwa Asia,no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.Mu bantu bakuru batazi gusoma 2/3 byabo n’abagore.

Igihugu cya mbere ku isi gifite abantu batazi gusoma ni Niger aho 19% by’abaturage bacyo aribo bazi gusoma biganjemo abagabo mu gihe abagore bazi gusoma bangana na 11 ku ijana.

Niger ikurikiwe na Sudan y’Epfo ifite 26% by’abazi gusoma no kwandika.Guinea ifite 30.4 bazi gusoma.

Ku isi igihugu kiza ku isonga mu kugira abaturage bazi gusoma no kwandika ni Koreya ya ruguru ifite 100%. Ikurikiwe na Latvia ifite 99.9%. Estonia, Lithuania, Azerbaijan, Poland, Kazakhstan, Tajikistan, Armenia, Ukraine, na Georgia bafite 99.8% by’abazi gusoma.

Uburundi ni bwo bwa mbere mu karere ka Afrika y’iburasirazuba na 85.60%,Uganda ni iya kabiri na 78.40%,Kenya n’iya 3 na 78.00%.Tanzania ifite 70.60% mu gihe u Rwanda rufite 70.50%.

Igihugu cya mbere muri Afurika mu kugira abaturage bazi gusoma no kwandika ni Equatorial Guinea ifite 95.30%,Afurika y’Epfo 94.30%,Seychelles 91.80%,Libya 91.00%,Mauritius ifite 90.60%,Botswana na 88.50%,Cape Verde 87.60% mu gihe Zimbabwe ifite 86.50%.

U Burundi buza ku mwanya wa 8 muri Afurika mu gihe Gabon iza ku mwanya wa 09 na 83.20% mu gihe Namibia iza ku mwanya wa 10 na 81.90%.


Comments

sezikeye 31 March 2020

Ikibazo nuko mu bihugu byinshi bya Afrika,harimo n’u Rwanda,abantu bize badakunda gusoma no kwandika.Ikibabaje cyane,nuko abantu batajya bita kuli bible,nyamara aricyo gitabo rukumbi kiyobora abantu ku buzima bw’iteka muli paradizo.Ibyo Yesu yatwigishije,abantu babikurikiza,nubwo aribo bake,nibo bonyine bazaba muli Paradizo.Muli 1 Yohana 2:15-17,havuga ko abantu bibera mu gushaka ibyisi gusa,ntibashake Imana,batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Imana yaduhaye bible kugirango tuyisome kandi tuyige,tuyimenye.Ntabwo wamenya ibyo Imana idusaba,iyo utazi neza bible.
Idusaba kugenzura niba ibyo abanyamadini bigisha aribyo nkuko 1 Yohana 4:1 havuga.