Print

Ngororero:Umugabo ushinjwa kwigomeka ku buyobozi yafashwe ari gukoresha ubukwe mu ibanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2020 Yasuwe: 5165

Uyu mugabo ushinjwa kunanirana yatawe muri yombi ku bufatanye bwa Polisi , Dasso, E/S CELL bafatanyije kumugwa gitumo.

Uyu mugabo yafashwe tariki ya 29 Werurwe 2020, ubwo mu rugo hasangwaga abantu benshi biteretse inzoga n’ibiryo bateraniye hamwe kandi bibujijwe muri ibi bihe u Rwanda n’isi yose bibuza abantu kwegerana kubera icyorezo cya Coronavirus.

Amakuru agera ku Umuryango avuga ko uyu mugabo bamufatanye n’uwitwa Nyirambazahe Vestine w’imyaka 36 na Mukanoheri Olive w’imyaka 24 bamufashaga kwakira abamutwereye bakabatekera.

Inzego zishinzwe uutekano zasanze mu rugo rwa Rimenyande ibibindi 40 byuzuye inzoga,amajerekani arimo inzoga n’amakaziye atandukanye y’inzoga z’ubwoko butandukanye.

Inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge wa Hindiro ntibabonetse ngo bagire icyo bavuga kuri aya makuru.

Abafashwe bashyikirijwe RIB station ya Kabaya.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi isaba abantu kuguma mu ngo zabo bagahagarika ibirori n’inama zibahuriza hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.