Print

Kayonza:Icyuzi cya Ruramira kiri hafi gukamishwa kugira ngo hashakishwe imibiri y’abazize Jenoside yajugunywemo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2020 Yasuwe: 4863

Nkuko amakuru yatanzwe n’abarokotse Jenoside,imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 imazemo imyaka 26 harabuze uko ivamo.

Iki cyuzi kiri ahahoze Segiteri Nkamba, Komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Ruramira yabwiye RBA ko muri iki cyuzi hashobora kuba harimo imibiri y’abatutsi ibarirwa mu bihumbi 30 bajugunywemo, bakaba bari abo mu mirenge ikikije iki cyuzi ndetse n’abari barahahungiye.

Imirimo yo gutangira gukamya kiriya cyuzi yatangiye muri Nyakanga, 2019 irarangira mu minsi 3, hanyuma nikimara kumuka neza hatangire gushakishwa imibiri y’Abatawemo.

Ibi byatangajwe na Engeniyeri Nkurunziza Gilbert uyoboye igikorwa cyo gukura amazi muri iki cyuzi cya Ruramira. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere umuyoboro munini wacukuwe kuri iki cyuzi utangiye gusohora amazi.