Print

Umugabo yashyinguwe mu modoka ya Mercedes Benz yiguriye nk’isanduku [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 March 2020 Yasuwe: 19239

Mu myaka 2 ishize nibwo uyu Tshekedi Pitso yatunguye umuryango we awubwira ko agomba gushyingurwa muri iyi Mercedes Benz ye yakundaga none byarangiye babyubahirije.

Tshekedi Pitso wari ufite imyaka 72 icyo gihe,yaguze Mercedes Benz nshya yiyongera ku zindi yari afite arangije abwira umuryango we ko ariyo bagomba kumushyinguramo.

Nyirasenge wa Pitso witwa Sefora w’imyaka 46 yavuze ko batunguwe n’ubu busabe bwa muzehe wabo ariko ngo yahoraga ababwira ko azishimira uko umuhango wo kumushyingura uzaba umeze.

Yagize ati “Marume yari yaradusabye ko twazamushyingura mu modoka.Yakundaga cyane Mercedes Benz,natwe nk’umuryang twahisemo kubaha icyifuzo cye.”

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize abaturage bo mu gace ka Jozanashoek bazindutse ku bwinshi baza gushyingura Pitso mu modoka ye ya Mercedes Benz.

Abaturage bacukuye imva neza barangije bambika umwenda w’umweru Mercedes Benz uyu musaza yagombaga gushyingurwamo barayimanura barenzaho ubutaka.




Comments

5 April 2020

Eeeeehhhh nidaje pee


munyemana 2 April 2020

C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.


munyemana 1 April 2020

Ese koko upfuye aba yitabye Imana?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Intagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).


ndahimana valens 1 April 2020

Akoze ibitarigeze kubaho mumateka yisi gusa imana imwakire mubayo


ndahimana valens 1 April 2020

Akoze ibitarigeze kubaho mumateka yisi gusa imana imwakire mubayo


taty 31 March 2020

Bazayicukura bayitware bene nga go kereka nibayirinda bidasanzwe


taty 31 March 2020

Bazayicukura bayitware bene nga go kereka nibayirinda bidasanzwe