Print

Diouf wabaye Perezida wa Marseille yahitanwe na Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 April 2020 Yasuwe: 1830

Pape Diouf wabaye Perezida wa Olympique de Marseille yahitanwe na Coronavirus muri iri joro ryo kuwa Kabiri iwabo mu mujyi wa Dakar.Pape yari afite imyaka 68 y’amavuko.

Kuri uyu wa Kabiri kandi nibwo ikipe ya Marseille yari yatangaje k’uyu munyacyubahiro wayo yarwaye Coronavirus nyuma y’amasaha make ihita imuhitana.

Olympique de Marseille ibinyujije kuri Twitter yayo yasohoye itangazo rigira riti “N’agahinda kenshi twamenye iby’urupfu rwa Pape Diouf.Pape azahora mu mitima y’abakunzi ba Marseille nk’umuntu wayikoreye ibikorwa by’indashyikirwa.Twihanganishije umuryango we n’abakunzi be.”

Pape Diouf yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere uyoboye ikipe ikomeye muri shampiyona zikomeye ku mugabane w’I Burayi.Yashakiraga amakipe abakinnyi barimo Marcel Desailly, Basile Boli, William Gallas, Samir Nasri na Didier Drogba