Print

Cesc Fabregas yavuze abatoza babiri yakunze cyane kurusha abandi mu bamutoje ntiyashyiramo Guardiola

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 April 2020 Yasuwe: 4073

Fabregas wazamukiye mu ikipe ya Arsenal yakoranye n’abatoza benshi bamufashije gutwara ibikombe birimo Igikombe cy’Isi, Euro ebyiri, Premier League ebyiri na FA Cup 2.

Ubwo uyu mukinnyi yaganiraga n’abafana be kuri Instagram,umwe yamubajije abatoza babiri yakunze nawe ahita amusubiza atazuyaje.

Fabregas yagize ati “Nakoranye n’abatoza beza ku isi ntawe nanenga.Yakomeje avuga ko abeza 2 yakunze cyane ari Wenger na Mourinho .

Uyu munya Espagne uri gukina muri AS Monaco yirengagije abandi batoza babiri bakoranye barimo Vicente del Bosque na Pep Guardiola.

Nubwo Fabregas yagiye muri FC Barcelona ayishaka cyane,yagowe no gukorana na Guardiola birangira ayivuyemo agaruka muri Chelsea yongera kwigaragaza cyane.

Ubwo yari agarutse mu Bwongereza mu ikipe ya Chelsea,Fabregas yavuze ko yaganiriye na Mourinho wamweretse uko yifuza gukina ndetse n’akazi azamukorera bituma ahita yemera gusinyira iyi kipe.



Fabregas yakunze cyane Wenger na Mourinho mu batoza bose yakoranye nabo