Print

KBS yahagaritse abakozi bayo amezi 3 kubera igihombo cyatewe na Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 April 2020 Yasuwe: 3480

Umwe mu bashoferi bayo utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko aba mbere babahagaritse tariki 20 z’uku kwezi ariko ubu abashoferi bose barenga 60 bamaze guhagarikwa.

Ati: "Baduhaye amabaruwa bitunguranye kuri za WhatsApp, umenya hari n’abatarabimenya.

Batubwiye ko ari uko nta mafaranga kompanyi iri gukorera. Gusa numvise ko bazaduhemba ukwezi kwa gatatu nubwo ntayo turabona".

Abakozi bose b’iyi kompanyi bivugwa ko bahagaritwe arikoo ubuyobozi bubyita ko icyabaye ari ugusubika akazi mu gihe cy’amezi atatu, ariko abakozi bakazahembwa ukwezi kwa Werurwe.

Zimwe mu nzego z’abikorera zitanga serivisi zitandukanye mu Rwanda zatangiye guhagarika by’agateganyo amasezerano n’abakozi bayo kuko zitari gukora, ibitewe n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Bimwe mu bigo by’amashuri yigenga, kompanyi zo gutwara abantu, hoteli n’ibindi bigo bitanga serivisi zinyuranye biri kumenyesha abakozi babyo isubikwa ry’amasezerano, ku basanzwe bayafite.

Ingamba zo guhagarika bimwe mu bikorwa bitari serivisi zibanze mu gihugu, zagize ingaruka ku bukungu bw’ibi bigo kuko abakozi batari gukora ariyo mpamvu batangiye guhagarikwa.

Rudasingwa Victor Umuyobozi Mukuru wa KBS yemereye Umuseke ko ayo makuru yo guhagarika abakozi ari yo.

Ati “Ntabwo ari ukubahagarika ni ugusubika amasezerano by’agateganyo kubera ko tutarimo gukora.”

Yavuze ko ubwo Leta yahagarikaga urujya n’uruza binyuze mu mabwiriza adasanzwe y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, KBS yaganiriye n’abakozi bayo ku kemezo cyafashwe cyo kubahagarika amezi atatu ariko abakozi bo bavuga ko bahamagawe kujya gufata amabaruwa bataganirijwe.


Comments

mimi 2 April 2020

Yoooo abababaje turi benshi none natwe baduhaye ibaruwa 30 /3 none ngo nayukwezi kwa3 ntibazaduhemba Ese ubu twabarizahe kodushonje kandi twarakoze mugire amahoro