Print

Perezida wa Mukura VS yatanze inkunga ya toni 20 y’ibiribwa mu gufasha abagizweho ingaruka n’ingamba zo kurwanya Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 April 2020 Yasuwe: 2409

Uturere twagenewe inkunga ni Huye, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Nyarugenge, Rubavu, Rusizi, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

Nizeyimana yateganyije ko buri karere gahabwa Toni imwe y’umuceri na Toni imwe y’Akawunga ngo bizahabwe abaturage batabasha kubona icyo kurya kubera ko baryaga ari uko bavuye guca inshuro.

Ubuyobozi bwa Volcano bukaba bwatangaje ko bwahisemo utu turere kubera ko ahanini ari ho bakorera ingendo gusa bwongeraho ko ari bwo bushobozi bashoboye kubona.

Abantu batandukanye barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,Amb.Nduhungirehe Olivier bashimye iki gikorwa cy’ubumuntu cyakozwe na Nizeyimana nyiri Volcano Express.