Print

Kayumba Nyamwasa uyobora RNC aravugwaho kwandura Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 April 2020 Yasuwe: 10017

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuhuzabikorwa mukuru wa RNC, Jerôme Nayigiziki rivuga ko uyu Kayumba Nyamwasa yapimwe agasanganwa Coronavirus kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Mata ndetse ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Charlotte Maxeke, ngo ubuzima bwe bumeze neza.

Rigira riti “Kayumba yagaragaje ibimenyetso byoroheje kuwa Kabiri,apimwa kuwa Gatatu,ibisubizo biza ku mugoroba.Amerewe neza aho ari kuvurirwa wenyine mu bitaro bya Charlotte Maxeke.Azakomeza kuyobora no guha amabwiriza abanyamuryango ba RNC.”

Kayumba ashinjwa na Leta y’u Rwanda kurema umutwe w’iterabwoba ushamikiye ku ishyaka rya RNC, wihuje n’indi ine igamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.