Print

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 3 barimo n’Umupolisikazi bafashwe amashusho bahohotera umuturage nijoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 April 2020 Yasuwe: 24870

Nyuma y’amashusho yashyizwe hanze n’uwitwa Irakoze Kenny agaragaza aba bantu bashinzwe umutekano bari guhohora umuturage,Polisi y’u Rwanda yavuze ko yamaze guta muri yombi aba bantu 3 babigizemo uruhare.

Polisi y’u Rwanda yagize iti “Turabamenyesha ko abantu batatu barimo n’umupolisi, bagaragaye mu mashusho ejo ku wa 1/04/2020, bahohotera umuturage, bafashwe.
Tuributsa abaturarwanda ko kurwana cyangwa kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Abaturarwanda mu nzego zose barasabwa kwirinda ibyazana gushyamirana no kurwana aho byaturuka hose.”

Nk’uko bigaragara muri aya mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, byabaye ari mu masaha y’umugoroba kubera amatara yarimo kwaka.

Muri ayo mashusho, umupolisikazi yari afite inkoni, akubita uwo umusore wumvikana avuga ngo "muransubiza aho ntagomba kujya."

Ku rundi ruhande humvikanye undi muntu avuga ngo "mukubite", umunyerondo ahita atega uwo musore agwa agaramye, anagusha umugongo n’umutwe hasi.

Aya mashusho yafashwe mu ibanga hifashishijwe telefoni, ashyirwa kuri Twitter n’uwitwa Irakoze Kenny, wabajije polisi niba ubu buryo bwakoreshejwe busobanutse.


Comments

Patrick 4 April 2020

Nonese iyomwanditse inkuru ntimushyireho ababikoze ubundi ntibyarutwa mukabireka?


3 April 2020

kontamashusho mwagaragaj?


3 April 2020

Ni ntwari uwayashyize ahagaragara


3 April 2020

Ntabwo iyi nkuru yanyu isobanutse kbsa mujye munagaragaza ukuri


gatabazi 2 April 2020

Mujye mutwereka izo nkozi zikibi


danny 2 April 2020

none ayo mashusho arihe? komu tayatweretse nukose arimwe mwakoze ibyo iyaba arumuturage mubamwamugara gaje muranyica gusa