Print

Shampiyona y’Ububiligi yahagaritswe burundu bituma Club Brugge ihabwa igikombe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 April 2020 Yasuwe: 1915

Abayobozi b’iyi shampiyona bavuze ko nta kipe izamanuka mu cyiciro cya kabiri ahubwo amakipe abiri azazamuka.Jupiter League ikinwa n’amakipe 26 hanyuma 6 akaba ariyo akina kamarampaka.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Kane nibwo abayobozi ba Jupiter League batoye ku bwiganze bw’amajwi ko shampiyona ya 2019-20 yahagarikwa burundu nubwo hari hasigaye umukino umwe ngo imikino irangire binjire muri kamarampaka [Playoffs].Uyu mwanzuro uzemezwa mu nama y’inteko rusange izaba kuwa 15 Mata 2020.

Mu gihe haburaga umukino 1 bagatangira Playoffs,Club Brugge yarushaga ikipe ya 2 amanota 15 byatumye yemererwa gutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 16 ndetse no kuzakina UEFA Champions League.

Uyu manzuro w’Ababiligi ushyize igitutu ku mashampiyona akomeye I Burayi ari kurwana nuko yazasozwa gusa birasa n’ibigoye kuko icyorezo cya COVID 1 kiri gukaza umurego.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo abategura Premier League baraterana bakareba icyakora kuri iyi shampiyona ikunzwe ku isi aho yasubitswe kugeza kuwa 30 Mata 2020.