Print

Nyarugenge:Abantu 2 bagaragaye mu mashusho bakubita ukekwaho kwiba Telefone batawe muri yombi

Yanditwe na: Martin Munezero 4 April 2020 Yasuwe: 3294

Aya mashusho akaba yarashyizwe kuri twitter n’uwiyise ‘ibyo birakureba’, abaza niba byemewe ko ukekwaho kwiba akubitwa n’abantu barimo n’inkeragutabara (abanyerondo).

uwiyise ngo Ibyo birakureba yagize ati "Ese biremewe gukubita umuturage gutya kuko bamukekaho kwiba hari ninyeragutabara zagakwiye kumujyana mubuyobozi neza @Rwanda_Justice @PrimatureRwanda @RIB_Rw @Rwandapolice @RwandaTV @AngelMutabaruka"

Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Mata 2020, bibera mu mudugudu wa Kivumu, akagali ka Gacyamo, mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.

Mu gusubiza uyu Ibyo Birakureba, Polisi y’ u Rwanda yavuze ngo“Turabamenyesha ko abantu 2 muri 4 bakekwaho kugira uruhare mu guhohotera umuturage, bafashwe, abandi baracyashakishwa”.

Polisi iti "Mwiriwe, @CoronaV32802308, mwakoze gutanga amakuru.

Turabamenyesha ko abantu 2 muri 4 bakekwaho kugira uruhare mu guhohotera umuturage, bafashwe, abandi baracyashakishwa.

Byabaye ku wa 1/04/2020, muri @Nyarugenge, mu Murenge wa Gitega, Akagali ka Gacyamo Umudugudu wa Kivumu."

Ibi bibaye mu gihe nta kwezi kurashira mu karere ka Rubavu, abaturage bakubise umuturage bamunaganitse, bamukekaho kwiba ibitoki. Byaje kurangira bamwe mu bamukubise batawe muri yombi, gusa uwakubiswe yaje kwitaba Imana.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda ko kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Tuributsa abaturarwanda ko kurwana cyangwa kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko. Abaturarwanda mu nzego zose barasabwa kwirinda ibyazana gushyamirana no kurwana aho byaturuka hose.